Muri iki gihe ibintu byarahindutse. Ntabwo bikiri ibidasanzwe kubona umukobwa muto akundana n’umusaza ungana na se kugira ngo abone ibyo yifuza nk’amafaranga n’indi mitungo.
Abagabo nabo ntibasigaye inyuma. Mu gihe ba sogokuruza bajyaga bakora cyane ngo babashe gutunga imiryango yabo, ubu ntibitangaje kubona umusore ukundana n’umugore ukuze nawe agamije kumubonaho imitungo nk’inzu, imodoka, amafaranga n’ibindi.
Umuntu avuze ko igisekuru kiriho ubu ari abanebwe badashishikariye gukora wenda yaba arengereye, ariko imvugo ivuga ko ‘amafaranga atagura umunezero cyangwa urukundo’ yo isa n’iri guhinduka.
Umukobwa arabana n’umusaza ufite amafaranga n’imitungo yifuzaga agatangira kwiga gukunda kuko yageze mu byo ashaka kandi atifuza kubivamo, kimwe n’umusore ugeze ku mugore wabashije kwegeranya ifaranga, bose baranezerwa urukundo rukaza ngo basigasire bimwe bagejejwemo.
Ubusanzwe rero nta muntu ukunda kuba umukene kuko biraryana. Abagabo by’akarusho abenshi bahitamo guteretana na ba shuga mami kuko baba babonye inzira imwe rukumbi ibavana mu bukene bagatangira kubaho ubuzima bwiza mu mafaranga menshi.
Akenshi rero aba bahura n’ingaruka zo kuba nta bwinyagamburiro kuko iyo agerageje kuganira n’undi mukobwa, shuga mami aba ari maso kuko aba azi neza ko yamubonye ku giciro gikomeye.
Bitewe rero n’ubuzima umuntu arimo, bitewe n’umuhate aba yarakoresheje ngo agere ku bintu bikanga cyangwa kubera intege nke yifitemo, hari abasore bahitamo gukundana n’abagore babaruta baba baraguye ku ifaranga ngo nabo barebe ko baryoherwa n’ubwo buzima.