in

Impaka ni zose hagati y’inzu ya Alliah Cool ndetse n’inzu ya Kate Bashabe(ifoto)

Mu minsi ya shize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto y’inzu y’akataraboneka y’umukinnyi muri cinema Isimbi Alliance uzwi muri cinema nyarwanda ku mazina ya Alliah Cool yavugishije abatari bake kubara ubwiza n’agaciro kayo.

Gusa hari abantu bahise bagereranya iyo nzu ya Alliah ndetse n’inzu y’umunyamideli ukunzwe hano mu Rwanda witwa Keta Bashabe nayo yari imaze iminsi ibica bigacika ku mbuga nkoranyambaga.

Hari abavuze bati “inzu ya Alliah Cool iburijemo iya Kate Bashabe” naho umunyarwenya Clapton Kibonke yashyize hanze ifoto y’inzu ya Keta Bashabe ndetse n’akandi kazu gato maze agira ati “murebe inzu y’umukinnyi wa filime w’umugore n’inzu y’umukinnyi wa filime w’umugabo”.

Iyi nzu yavugishije benshi igeretse 4, iherereye Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, Alliah Cool yatangaje ko yamuhagaze amafaranga angana nka miliyoni 500 z’amanyarwanda ikindi kandi yatangaje ko musazawe yagize uruhare mu kuyubaka

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku mazi: Umunyamakurukazi ukomeye hano mu Rwanda yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi

Adil atashye, yavuze ijambo rikomeye ryishimiwe n’abarayon abafana ba APR FC bahekenya amenyo