in

Imodoka yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yakoze impanuka maze abaturage baza kwivomera (Amafoto)

Mu Gitega ho mu gihugu cy’u Burundi imodoka yari itwaye ibikomoka ku mavuta (Essance)  yakoze impanuka maza abaturage baza kwiyorera.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa munani (14h) z’amanywa, kuri uyu wa 03 Kanama 2022, aho iyi  modoka yari ihetse ibigunguru bibiri byuzuye essence yakoraga impanuka.

Ibi byabaye ubwo iyi modoka yari igeze muri komine ya Nyambeho mu Ntara Gitega mu gihugu cy’u Burundi.

Amukuru duhabwa n’abari bahari ubwo iyi modoka yagwaga, avugako umushoferi  yananiwe gukata ikorosi nuko maze imodoka yari atwaye ihita igwa. Akaba nta muntu n’umwe wahasize ubuzima.

Nyuma yo kubona imaze kugwa, abaturage bahise baza kuvoma iyo essence gusa baza kubuzwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuryango wa Miss Teta Sandra wagiye muri Uganda kumucyura

Buravan utorohewe n’ubuzima agiye kwerecyeza mu kindi gihugu kwivuzayo