in

Umuryango wa Miss Teta Sandra wagiye muri Uganda kumucyura

Nyuma y’uko amafoto y’ikubitwa rya Miss Teta Sandra agiye ahagaragara abantu bagatangira kumutabariza, umuryango we wamaze kugera muri Uganda gushaka umwana wabo.

Mu minsi yashize nibwo hasakaye Amafoto y’ikubitwa rya Miss Teta Sandra, nuko bamwe bakavuga ko aho ari yagakwiye kuhava agataha iwabo.

Nyuma y’ibyo byose byavuzwe, umuryango wa Teta Sandra wafashe icyemezo cyo kujya gucyura umwana wabo umerewe nabi kubera inkoni akubitwa na Weasel Manizo bashakanye.

Kuri ubu uyu muryango wamaze kugerayo, bikaba biteganyijwe ko nibahura na Teta Sandra bazahita bamucyura iwabo mu Rwanda.

Uyu muryango kandi wagezeyo nyuma y’uko inshuti ya Miss Teta Sandra, Miss Vanessa yatangaje ko yagerageje kuganira na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ngo harebwe uko uyu mukobwa yacyurwa.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddy boo yisubiye ku cyemezo yari yafashe yongera gushyira post kuri Instagram

Imodoka yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yakoze impanuka maze abaturage baza kwivomera (Amafoto)