in

Imodoka yari ipakiye inzoga yaguye abari aho bicana icyaka gahainda k’ubukene bumeze nabi

Ku mugoroba tariki ya 13 Werurwe 2023, mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, imodoka ifite purake RAE 913 A yari ipakiye inzoga izivanye mu Karere ka Kicukiro, yageze hafi ya Maison de Jeunes irabirinduka inzoga yari ipakiye zirameneka, abaturage bihutira kureba izarokotse bimara inyota.

Uwitwa Maniragaba Innocent yavuze ko bagiye kubona bakabona imodoka irabirindutse, bagakeka ko byatewe n’ubunyereri.

Ati “Iyi modoka ikimara kubirinduka twese twahise tujya kureba ibibaye, hanyuma bamwe muri twe batangira gufata amacupa banywa, ariko inzego z’umutekano zahise zihagera zirababuza”.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shadiboo niwe abandi ba slay queen bagenderaho ( role model).

Ubwiza bw’ipusi idasanzwe bwateje impaka