in

NdababayeNdababaye

Imodoka ya Kiyovu Sports yivuganye umugabo w’umumotari wari uri gutanga ubufasha

Imodoka itwara abakinnyi n’abakozi ba Kiyovu Sports yivuganye umugabo w’umumotari ndetse inakomeretsa umukanishi wari uri kuyukora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo iyi modoka itwara abakinnyi ba Kiyovu Sports yaje kuryamira umugabo w’umumotari wari uri gufasha umukanishi wari uri gukora iyo modoka.

Nk’uko butangazwa n’umunyamakuru Sam Karenzi, uvuga ko uwu mugabo imodoka yivuganye yari umumotari wari uri gufasha umukanishi. Akomeza avuga ko uyu mumotari yari yazanye uyu mukanishi kuri moto, amugeza aho iyo modoka yari yapfiriye, uyu mumotari yaje gutegereza ko uyu mukanishi asoza gukora iyo modoka.

Mu gihe umukanishi yari ari munsi y’imodoka uwo mumotari yaje kumuha ubufasha na we ajya munsi y’imodoka ari nabwo imodoka yazaga kumugwa hejuru agahita apfa mu gihe uyu mukanishi we yaviyemo ari muzima.

Ubwo iyo modoka yabagwagaho uwo mukanishi wari ukiri guhumeka yahise atabaza nuko abantu bari hafi aho baza gutabara, aho bakuyemo uwo mukanishi ari muzima mu gihe motari we yari yapfuye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mupicé
Mupicé
2 years ago

R I P. Motari we😭😭

Umugabo yasabye gatanya umugore we kubera impamvu itangaje

Ibyo wakora bikagufasha kuramba cyane ku isi