in

Imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange ya sosiyete RITCO yavaga i Kigali, yaguye itari yagera aho yajyaga

Imodoka ya sosiyete RITCO yakoreye impanuka hafi yo mu Kibuza mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye.

Iyo modoka yahise irambarara mu muhanda, ariko amakuru y’ibyangiritse ntaramenyekana. Inzego z’ibanze n’izu’umutekano zahise zihagera zitangira gutabara abari bayirimo.

Bivugwa ko yari yafunze umuhanda ariko bayikuyemo, abari bayirimo boherejwe ku Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bitabweho, gusa ntiharamenyekana umubare w’abakomeretse.

Amakuru agera kuri Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, avuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko umushoferi utaringanyije umuvuduko igeze aho yakoreye impanuka inyerera ubwo yageragezaga kugabanya umuvuduko

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dorcas na Vestine bavuye ku ishuri baza gufata mu mugongo Irene Murindahabi uherutse gupfusha umubyeyi we

Yatangiye kumwenyuza inshundura: Rwatubyaye Abdul yafunguye konti y’ibitego muri Macedonia