Imodoka itwara abagenzi yajyaga mu nta yagonze inzovu ihita ipfa maze abaturage baza gutora inyama birengagiza inkomere zari zigaramye aho.
Impanuka ya Bus ijya mu ntara yahitanye inzovu yari iri kwambuka umuhanda ni uko maze abaturage bahita bayitera imirwi, mu abagenzi yari itwaye bakomereka bikomeye.
Muri Kenya hakomeje kuvugwa impanuka ya bisi yagonze inzovu ubwo yambukaga umuhanda, bikayiviramo urupfu mu gihe abagenzi bari muri iyi modoka bo bakomeretse.
Amakuru dukesha BBC avuga ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira 2023. Iyi bisi yavaga mu Mujyi wa Mombasa yerekeza mu Murwa Mukuru, Nairobi.
Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi modoka yari igeze muri Pariki y’Igihugu ya Tsavo. Bivugwa ko iyi nzovu ikimara gupfa abaturage batangiye kuyitera imirwi mu gihe abakomerekeye muri iyi mpanuka bo bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho.