Imodoka yavaga i Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yerekeza i Bukavu inyuze mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’ikongi igenda irakongoka abaturage baratabara bafasha abayirimo n’ibyabo babicungira umutekano.
Iyi modoka ya campany imwe ikorera muri RDCongo yavaga Kamanyola yerekeza i Bukavu ariko inyura mu karere ka Rusizi mu Rwanda kuko ariho hari inzira ya hafi.
Ubwo iyi modoka yageraga muri aka karere yafashwe n’inkongi y’umuriro, ariko abaturage batabarira hafi bafasha abarimo bavamo amahoro ndetse n’ibyabo ntihagira icyangirika.
Iyi modoka yari irimo abantu babiri ndetse ntawagiriye ikibazo muri iyi modoka. Aba bari barimo bahamagaye campany yabo iboherereza indi modoka yo kubatwara.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 14 Gashyantare 2024. Ndetse amakuru ahari avuga ko yatewe n’umuriro wagurutse mu nsinga zo murk moteri.