in

Inkuru y’akababaro: undi mukinnyi yapfiriye mu kibuga ari gukina -AMASHUSHO

Umukinnyi yakubiswe n’inkuba arimo akina ahita yitaba Imana.

Nk’uko ibinyamakuru hirya no hino bikomeje kwandika ndetse n’amwe mu mashusho atagaragara neza yafashwe, umukinnyi yakubiswe n’inkuba ubwo yarimo akina mu kibuga n’abandi ahita yitaba Imana.

Septain Raharja w’imyaka 35 yakiniraga ikipe ya FBI Subang mu gihugu cya Indonesia.

Uyu mugabo yakubiswe n’inkuba mu mukino wa gicuti ikipe ye ya FBI Subang yakinaga na 2 FLO FC Bandung kuri Siliwangi Stadium mu gace ka Bandung gaherereye mu burengerazuba bwa Java.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Indonesia birimo PRFM News bitangaza, uyu mukinnyi akimara gukubitwa n’inkuba yari akiri guhumeka ariko bagenzi be bamwihutanye kwa muganga ahita yitaba Imana.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gakenke : Inkuru yakababaro inkuba yakubise abantu bamwe muribo barapfa

Imodoka ifite ibirango bya Congo yavaga muri RDCongo yahiriye i Rusizi