in

Imitwe yabaye myinshi, Umugabo yafatanwe urumogi yahishe mu buryo butangaje

Yafatiwe mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Muyange mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke afite udupfunyika 500 yari yashyize mu mufuka urimo umuceri.

Amaze gufatwa yavuze ko yari agiye kurugurishiriza mu Kagari ka Mariza ko muri uwo Murenge wa Nyabitekeri ari na ho atuye.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports na APR zakomeje gukubana, AS Kigali igumya kugenza amavi! Ibyaranze umunsi wa 22 muri shampiyona y’u Rwanda

Yagabiwe ibyamiringe! Ojera wa Rayon Sports yahawe amafaranga atagira ingano ndetse yemererwa n’igare kubera gushimisha aba-Rayon – AMAFOTO