in

Imitoma ni yose hagati ya wa mukobwa uteye neza wo muri Papa Sava n’umukunzi we mushya

Uyu mukobwa w’ikimero uzwi nka Fofo muri FILIME y’uruhererekane yitwa Papa Sava, akomeje kugenda abwirana amagambo meza y’imitoma n’umukunzi we uba muri Amerika.

Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi nka Fofo ni umukobwa w’ikimero gikurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga; ubu nawe yamaze kuba imbata y’urukundo rw’umuhanzi w’Umurundi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, mu magambo yuzuyemo imitoma, amaze iminsi yerekana ko hari umusore w’umuhanzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Paterne HP yihebeye.

Yagize ati “Uba uri mwiza cyane iyo usetse, ni wowe gusa nifuza kuvugisha iyo nagize umunsi mubi, uri nta makemwa mu maso yanjye. Ndarahiye utuma numva meze nk’umukobwa urusha abandi amahirwe mu Isi.”

Uyu musore nawe utigeze aripfana yasubije Fofo ati “Umpa imbaraga zo gukunda no gukundwa, usobanuye byinshi kuri njye!”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari umugore wa Harmonize aravugwa mu rukundo n’uwari umukunzi wa Wema Sepetu.

Mukobwa mwiza, umugabo wubatse nagutereta akubwira aya magambo uzame ko ashaka ko muryamana akaguta.