Imirimo ibiri yananiye impyisi:Elon Musk abonye atabivamo afata umwanzuro wo gushaka umuntu uyobora Twitter kubera akazi kenshi.
Umuherwe Elon Musk yatangaje ko agiye kugabanya igihe akoresha kuri Twitter, agashaka Umuyobozi mushya ukurikirana imirimo y’iki kigo aheruka kugura, gifite urubuga nkoranyambaga rukoreshwa na miliyoni nyinshi z’abaturage.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo yatangaje ko bitarenze iki cyumweru, azaba asoje amavugurura muri iki kigo. Yari mu rukiko muri Leta ya Delaware, mu rubanza rufitanye isano n’ikigo cye Tesla.
Icyakora, nyuma yaje gutangaza kuri Twitter ko azakomeza kuyiyobora, kugeza ibaye ahantu hakomeye, “nubwo bishobora gufata igihe”.
Ni amagambo yavuze nyuma y’uko uwahoze ayobora uru rubuga nkoranyambaga, Jack Dorsey, yari amaze gutangaza ko adashobora kwemera umwanya wo kuba Umuyobozi Mukuru wa Twitter, asubiza uwari umubajije niba muri iki gihe yakwemera uriya mwanya.
Ibi byose birimo kuba mu gihe abashoramari mu ruganda rwa Tesla narwo rwa Musk, bakomeje kugaragaza impungenge ku mwanya munini cyane arimo gushyira kuri Twitter.