in

Iminsi 40 yamugereyeho ari guteza utwo yibye! Umusore yafashwe ari guteza ibyo yibye

Mu karere ka Ngoma umusore uri mu kigero k’imyaka 20 yatawe muri yombi ari kugurisha ibyo yibye.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Karimbi, Akagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo, ahagana saa munani n’igice  z’amanywa (14h30) ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira, nyuma yo kumusangana televiziyo ya flat, igare ndetse n’imiguru 3 y’inkweto acyekwaho kwiba mu mudugudu wa Bweranka, akagari ka Kibatsi mu murenge wa Rukira.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko amakuru bayahawe n’umuturage wari wibwe, ubwo uyu muturage yavaga guhinga ahagana mu ma saa sita za manwa, yahamagaye polisi ayimenyesha ko yibwe avuga nibyo bamwibye, ubwo polisi nibwo yahise itangira gushakisha.

Ubwo bari bari kumushaka undi muturage yatanze amakuru ko mu mudugudu baturanye hari umuntu uri gushaka umukiriya w’igare na televisiyo, ubwo polisi yahageze igitaraganya iramufata ndetse  irabimusangana, uwo musore yahise yiyemerera ko ari ibyo yibye. Ubu uwo muturage yasubijwe utwe.

Polisi irasaba abaturage bose kujya batangira amakuru ku gihe inibutsa abantu bose bishora mu ngeso z’ubujura ko batazihanganirwa.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yitabajwe aho ya modoka ya Bahavu Jeanette ishobora gufatirwa atari yayimarana kabiri

Ntiraba iye! Ya kipe Juvenal bivugwa ko yaguze ntabwo iraba iye nk’uko bizwi