in

Imikino ya gishuti: Rayon Sport igiye guhera ku ikipe yaraye itwaye igikombe mu Burundi

Ikipe ikina shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda, Rayon Sports yatumiye ikipe ikina shampiyona y’ikiciro cyambere mu Burundi ya Vital’o FC iyisaba umukino wa gishuti.

Rayon Sports iteganya gutangira imyitozo ku munsi w’ejo tariki 10 Nyakanga 2023 izatangira imyitozo yamaze kohoreza ibaruwa mu gihugu cy’u Burundi isaba ikipe ya Vital’o FC kuzaza mu Rwanda bagakina umukino wa gishuti.

Muri iyi baruwa Rayon Sports irasaba Vital’o FC ko yazaza bagakina uyu mukino wa gishuti tariki 29 Nyakanga 2023 ukabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda z’umugoroba.

Iyi kipe ya Vital’o FC yaraye inatwaye Igikombe kitiriwe uwahoze ari Perezida w’u Burundi Nkurunziza, itsinze Flambeau du Centre ibitego 2-0.

Biteganyijwe kandi ko Vital’o FC niza mu Rwanda izakina n’undi mukino wa gishuti n’ikipe ya Mukura VS taliki 06 zu kwezi gutaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kimenyi Yves wavugwaga muri Sunrise FC yamaze kumvikana n’indi kipe yatsinze APR FC ndetse na Rayon Sports muri Shampiyona umwaka ushize

Umunyarwenya Rava Nelly yinjiye mu byo guhanga imideri -AMAFOTO