Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda benshi bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha andi matungo yose nkuko byatangajwe n’umuyobozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi Dr Solange Uwituze.
Mu Nteko y’aborozi b’ingurube yateraniye i Kigali, Dr Solange Uwituze yavuze ko iyo arebye uko imibare ihagaze muri iki gihe, usanga igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22 kandi ngo bazaba bafite amikoro atuma buri Munyarwanda yinjiza 12 000 $ ku mwaka.
Kubera ko ubutaka bwo guturaho buzaba ari buto, ubworozi buzakorwa muri kiriya gihe ni ubw’amatungo atarisha cyane, ayo akaba ari ingurube n’inkoko.
Kubera iyi mpamvu, Dr Solange Uwituze yabwiye aborozi b’ingurube ko bagomba gutangira gutegura uko bazahaza isoko ry’Abanyarwanda mu gihe kiri imbere.
Ati: “ Mugomba gutangira gushyira ibintu ku murongo, mukorora neza mugashikama mu mwuga, umusaruro ukiyongera kugira ngo igihe Abanyarwanda bazaba bageze kuri uriya mubare muzabahe inyama bazaba bakeneye.”
Source: Taarifa