in

Iyi mibare iteye ubwoba: Habaye impanuka idasanzwe y’imodoka abantu benshi bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikomeye

Habaye impanuka idasanzwe y’abantu bari bavuye mu bukwe gusa urugendo rwabo ntabwo rwagenze neza kuko benshi bapfuye abandi barakomereka bikomeye.

Imodoka ya bisi yari ivuye mu bukwe yagonze “rond-point” abantu icumi bahita bapfa abandi 25 barakomereka bikomeye ndetse polisi ikaba yatangaje ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise atabwa muri yombi.

Iyi modoka yakoze impanuka tariki 11 Kamena 2023 i saa tanu n’igice z’ijoro iyi mpanuka kandi yabereye hafi y’umujyi wa Greta nko mu bilometero 180 mu majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Sydney nk’uko byatangajwe na Polisi yaho.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

AMAKURU MASHYA: Hamenyekanye igihe APR FC izesurana na RAYON SPORTS ndetse n’igihe shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda izatangirira

Amakuru mashyashya muri ruhago yo mu Rwanda