in

Imbwa zacunze umuriro ugiye zihererana sebuja wazo ziramwivugana

Muri African yepfo Umugabo w’imyaka 60 yishwe n’imbwa ze eshatu yari yororeye mu rugo iwe.

Abashinzwe umutekano muri ako gace, Captain Sam Tselanyane, yemeje aya makuru ndetse yongeraho ko iperereza ryatangiye kuri urwo rupfu.

Yagize ati “Bivugwa ko icyo gihe bari bakupiwe umuriro, ubwo umugore wa nyakwigendera yari inyuma y’inzu yumva imbwa ziramotse.

Gusa ntabwo yahise ajya kureba ikibazo cyaba kibaye kuko inzu yabo iherereye ku muhanda, hakunze guca imbwa zimoka kandi hanumvikana urusaku rw’abagenzi n’imodoka”.

Yakomeje avuga ko uyu mugore yagiye kureba icyabaye ubwo umuriro wari ugarutse, ariko atungurwa no gusanga umugabo we aryamye mu busitani atanyegenyega, abonye ko yapfuye ahita yihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Uru rugo rwari rusanzwe rworoye imbwa eshatu harimo ebyiri z’indwanyi. Gusa iri bara rikimara kuba, zose zahise zikurwa mu rugo n’urwego rwitwa SPCA.

Uru rupfu rwabaye nyuma y’uko abaturage muri Afurika y’Epfo bari basabwe guhagarika korora imbwa z’indwanyi mu ngo zabo, nyuma y’urugomo zagiye zigaragaza hirya no hino mu gihugu muri 2022.

Nko mu Gushyingo umwaka ushize, abatuye ahitwa Phomolong muri Free State, bararakaye bicisha imbwa y’indwanyi amasuka n’amabuye barangije barayitwika bitewe n’urugomo rwayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso simusiga byerekana ko Mc Buryohe atishimiye gukorana na Muyango nk’umusimbura wa Bianca Baby

Ihangana rikomeye hagati ya bakinnyi babiri bakomeye bo k’umugabane w’iburayi