Imbwa ishaje ku isi yakorewe ibirori by’akataraboneka ubwo hizihizwaga isabukuru yayo (Dore imyaka igwije)
Iyi mbwa yaciye agahigo ko kuba ari yo ishaje ku isi ubu yujuje imyaka 31 bituma ikomeza guca agahigo ko kuba ari yo mbwa ya mbere ishaje ku isi.
Muri Gashyantare nibwo ‘Guinness World Records’ yatangaje ko iyi mbwa izwi ku izina rya Bobi ariyo ikuze cyane kurusha izindi ku Isi.
Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi hateguwe igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’iyi mbwa, mu birori byabereye ahazwi nka Conqueiros mu Majyepfo ya Portugal.
Leonel Costa utunze iyi mbwa yavuze ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yayo byitabiriwe n’abarenga 100, birangwa n’imihango n’ibirori bya gakondo byo muri aka gace.