in

Imbuga nkoranyambaga zahungabanye! Inkuru y’urupfu rwa Pastor Theogene Inzahuke ikomeje kubabaza abatari bake

Inkuru y’urupfu rwa Pastor Theogene Inzahuke ikomeje kubabaza abatari bake.

Ugifungura telefoni yawe ukajya ku rubuga nkoranyambaga runaka, uri gusangaho ifoto ya Pst Theogene yifurizwa iruhuko ridashira.

Si aho gusa, nutera akajisho mu matsinda yo kuri WhatsApp n’ahandi hose uri kubona abantu bacitse intege kandi bababajwe bikomeye no kubura uyu muvugabutumwa.

Ibyo byerekana neza urukundo uyu mugabo wari inshuti ya bose yari afitiwe na rubanda nyamwinshi.

Uyu mugabo yari azwi cyane mu kuvuga ijambo ry’Imana ndetse akaba yari afite n’ubuhamya bwababazaga benshi kuko mbere yo kuba umukozi w’Imana yiberaga mu muhanda.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu aho yazize impanuka.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Murera iri gutoragura umuhisi n’umugenzi! Rayon Sports yamaze kureshya no kumvisha umukinnyi wasezerewe na Kiyovu Sports ko agomba kuyisinyira kugira ngo bazasohokane mu mikino nyafurika

Amakipe azamwumva: Ibya Kylian Mbappe byamaze kurangira muri Paris Saint Germain