in

Imbogamizi zikomeye ku Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 zishobora gutuma ibura umusaruro uhagije

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 mbere yo gukina umukino n’ikipe ya Libya yahuye n’imbogamizi zikomeye.

Tariki 15 nzeri ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino bafitanye na Libya tariki 23 nzeri 2022 mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyi myaka.

Nyuma yo gutangira imyitozo haje kubamo imbogamizi zikomeye zo kutabonera ibyangombwa by’abakinnyi ku gihe binatuma umukino wegezwa inyuma ushyirwa tariki ya 23 nzeri Kandi yari iri tariki 22 nzeri 2022.

Ibi byabaye, byatumye iyi kipe y’igihugu ikomereza imyitozo hano mu Rwanda aho kujya kuba bamenyera ikirere cyo muri iki gihugu bazakina nacyo.

Ntabwo kubura ibyangombwa aribyo bikomeye cyane ahubwo igikomeye nuko iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda izakina umukino na Libya idakoze umwitozo n’umwe muri iki gihugu.

Ikintu kizatera ibi byose nuko iyi kipe irahaguruka hano mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Libya, ariko urugendo ruraza kuba rurerure cyane kuko biteganyijwe ko izagera muri iki gihugu kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa tatu z’ijoro kandi umukino uri kuwa gatanu. Ibi bivuzeko izagera muri iki gihugu ikabanza kuruhuka aribyo bizahwana nuko isaha y’umukino izaba igeze.

Ibi byateye impungenge zikomeye abakunzi b’ikipe y’igihugu bibaza niba iyi kipe yakitwara neza nyuma yo guhura n’ibi bizazane byose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore batari buzuza imyaka y’ubukure bafashwe bibye imodoka ya Mercedes Benz ifite agaciro ka Miliyoni 18

Wema Sepetu wahatwikanye na Diamond Platnumz yavuze ikintu kizatuma yerekana umukunzi we ku karubanda