in

Imbere y’inteko y’abaturage, wa mugabo warohamishije abana 13 muri Nyabarongo, yasabiwe igifungo anacibwa ihazabu

Imbere y’inteko y’abaturage, wa mugabo warohamishije abana 13 muri Nyabarongo yasabiwe igifungo anacibwa ihazabu.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwasabiye Ndababonye Jean Pierre ushinjwa kuroha abana 13 muri Nyabarongo igihano cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda agera kuri Miliyoni 2Frw.

Iburanisha ryabereye mu Mudugudu wa Cyarubambire aho iki cyaha cyabereye mu nteko y’abaturage bahatuye.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwaburanishije Ndababonye Jean Pierre ushinjwa kuroha abana muri Nyabarongo.

Iki cyaha cyabaye taliki 17/07/2023 mu Mudugudu wa Cyarubambire Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze ruvuga ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha kidaturutse ku bushake kandi na we acyemera.

Ruvuga ko yafashe icyemezo cyo guhamagara abo bana 13 atagishije inama ababyeyi babo abajyana mu kazi mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Ndaro.

Umwe muri bo wari ufite imyaka 14 ari we yifashishije kugira ngo yambutse abo bana.

Ubushinjacyaha buvuga ko yagiriwe inama yo kutarenza abantu 3 mu bwato aranga, hari ibimenyetso Ubushinjacyaha bwashingiyeho burimo ubuhamya bwe n’ubw’abaturanyi.

Yavuze ko abana bageze mu Mugezi barakina nkuko abivuga bagwa mu mazi, iyo mvugo Ubushinjacyaha burayinenga, ahubwo bukavuga ko abana bahungabanijwe nuko amazi atangiye kwinjira mu bwato imbere.

Abatanze ikirego n’ababyeyi ba bana bitabyimana, bamushinja kubatwarira abana akabaroha muri Nyabarongo.

Abana 3 bagize amahirwe yo kurokora bagenzi be ni nabo basobanuye uko byagenze.Ati: “Bavuze ko agiye kubikorerera amategura ariko amuha ubutumwa ko atagomba kurenza abantu 3 abirengaho bararohama.”

Inyandiko mvugo y’Ubushinjacyaha yagaragaje ko usibye kuba ubwato bwari bugenewe kwambutsa abantu 3 bwari bunatobotse.Imibiri 4 yajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa, bigaragara ko ba nyirayo bishwe n’amazi. Imibiri 6 yindi yari isigaye mu mazi itajyanywe kwa Muganga ariko nayo yari yangiritse.

Ubushinjacyaha buvuga ko bugendeye ku bimenyetso bwabonye n’abatangabuhamya bumusabira igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda agera kuri miliyoni 2.

Urukiko rwahaye ijambo Ndababonye kugira ngo agire icyo avuga ku byaha ashinjwa.Ndababonye Jean Pierre avuga ko ibyo ashinjwa abyemera akanabisabira imbabazi. Ati: “Ndumva icyaha nakoze ngisabira Imbabazi.”

Ndababonye avuga ko Ubushinjacyaha bwamuha igihano gisubitswe.

Ubushinjacyaha buvuga ko igihano bwamusabiye kitagomba kuvanwaho.

Urubanza ruzasomwa Taliki ya 15/Kanama/2023 saa Kenda.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

N’amatako y’inkoko azaba ahari! Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United benshi batunguwe n’ibintu KNC yateguye bizaba bihari

N’amatako y’inkoko azaba ahari! Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United benshi batunguwe n’ibintu KNC yateguye bizaba bihari