Igikombe cy’isi: Cameroon yatangiye ihondwa na Switzerland bituma amakipe ahagarariye Africa akomeza kujya ahabi

Cameroon yatsinzwe na Switzerland igitego kimwe k’ubusa mu mukino w’igikombe cy’isi wo mu itsinda G.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa sita z’amanwa ubera kuri Al Janoub Sitadium.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Switzerland:Sommer; Widmer, Elvedi, Akanji, Rodríguez; Xhaka, Freuler, Sow; Embolo, Shaqiri, Vargas.
Cameroon:Onana; Tolo, Nkoulou, Castelletto, Fai; Gouet, Hongla, Zambo Anguissa; Mbeumo, Choupo Moting, Toko Ekambi.

Cameroon yatangiye umukino itanga ikizere

Umukino watangiye amakipe yombi akinira mu kibuga cyayo ubona asa nkayigana.
Ku munota wa 30 Cameroon yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko bawuteye ugwa hanze.
Cameroon yagaragaza ibimenyetso ko iri mu mukino neza ku munota wa 34 Etoko Ikambi bamuhaye umupira mwiza mu rubuga rwa mahina ariko umukinnyi wa Switzerland arawumutanga.

Ku munota wa 40 Chaup Moting yateye umupira umupira uremereye arikoyugariro was Switzerland aritambiga arawurenza, Cameroon iteye Coroneri ibabyarira ubusa.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Switzerland yabonye Coroneri bayiteye Manuel Akanji arasimbuka akozaho umutwe ariko unyura hejuru y’izamu.

Embolo yishimira igitego

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe y’igihugu ya Switzerland ariyo yataka cyane, bituma nyuma y’iminota 3 gusa gitangiye ku munota wa 48 Embolo wavukiye muri Cameroon atsinda igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Shaqiri bihita biba igitego 1 cya Switzerland kubusa bw’ikipe y’igihugu ya Switzerland.

Nyuma yo gutsinda igitego, iyi kipe yakomeje kwataka ishaka igitego cya 2, ariko Umuzamu wa Cameroon Onana akababera ibamba.
Cameroon yatangiye umukino itanga ikizere
Cameroon nayo guhera mu minota 80 yashatse uburyo bwo kwishyura ariko biranga bituma umukino urangira Switzerland itsinze igitego 1 ku busa bwa Cameroon.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imbeba zirashinjwa kurya ibiro hafi 200 by’urumogi rwari rwafashwe na polisi

Mu Rwanda: umunyamakuru yatawe muri byombi nyuma yo kurwana inkundura n’undi mugabo