in ,

Imbamutima z’umuhanzikazi Rachel Uwase nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye “Ndakwizera”

Umuhanzi Niyo Bosco wifashishijwe na Rachel Uwase mu kwandika "Ndakwizera"

Umuhanzikazi Rachel Uwase afite ibyuyumviro bidasanzwe nyuma yo gushyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Ndakwizera” indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzikazi ukomoka mu karere ka Rwamagana mu ntara y’ibirasirazuba asanzwe aririmba muri korali ndetse asanzwe anafasha mu ndirimbo abahanzi bamwe na bamwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

Mu kiganiro yahaye YegoB, Rachel yavuze ko yishimira kuba indirimbo ye iri kugenda ukundwa kuva yasohoka ndetse ko ibyo biri kumutera imbaraga bitewe nuko hanze aha barikwakira neza indirimbo ye ya mbere.

Umuhanzikazi Rachel Uwase arishimira ko indirimbo ye iri gukundwa

Rachel Ari:”Ndishimye cyane ko indirimbo yanjye iri  gukundwa kuva yasohoka ibyo biri kuntera imbaraga bitewe nuko mbona hanze aha bayishimiye kandi ari indirimbo yanjye ya mbere”.

Uyu mukobwa usanzwe afite ubuhanga mu miririmbire nko kuririmba amajwi atandukanye yaba ari kwifashisha gitari,piyano cyangwa se ntabyo iyo muganiriye akubwira ko intego ye ari ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana abinyujije mu bihangano bye.

Rachel akomeje gutungurwa n’uburyo indirimbo ye iri gukundwa cyane

Nkuko bisanzwe kandi bizwi ko mu buzima bwa muntu buri wese agira uwo afatiraho urugero (role model) cyangwa se uwo akunda bitewe nuko bahuje umwuga no kuri Rachel niko bimeze nawe afite abahanzi akunda ndetse afatiraho urugero nka Niyo Bosco, Israel Mbonyi,Aline Gahongayire n’abandi,…

Rachel Uwase akomeje gutungurwa n’uburyo indirimbo ye “Ndakwizera” iri gukundwa cyane
Umuhanzi Niyo Bosco wifashishijwe na Rachel Uwase mu kwandika indirimbo “Ndakwizera”

Mu ndirimbo “Ndakwizera” Rachel Uwase yifashishije umuhanzi Niyo Bosco mu kuyandika,amajwi yayo akorwa na Producer Jules (Popiyeeh) usanzwe akorera Niyo Bosco na Aline Gahongayire naho amashusho yayo akorwa na Chris Eazy(Eazy films),Samy Switch na Sinta films basanzwe bazwiho gukora amashusho y’abahanzi bakomeye. Ni mu gihe kandi uwashoyemo imari (Executive producer) ari Claver Tuyishime.

Umuhanzi Chriss Eazy wagize uruhare mu ikorwa ry’amashusho ya Rachel Uwase mu ndirimbo “Ndakwizera”

Kanda hano munsi kuri iyo link urebe indirimbo “Ndakwizera” ya Rachel Uwase

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Arashoboye ariko ntashobotse! Umukinnyi w’Intamba mu rugamba, Aruna Musa Madjaliwa yongeye gukoroga abayobozi ba Rayon Sports

Mu maso yabo barakariye igikombe! Dore 11 batoranyijwe bagiye gufasha ikipe ya APR FC kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup