in

Imbamutima za Ten Hag kuhazaza ha Marcus Rashford uri kunuganugwa mu makipe y’abajejeta faranga bo mu barabu

Erik Ten Hag umuhorandi utoza ikioe ya Manchester United yagize icyo atangaza ku hazaza ha Marcus Rashford ukomeje kuba inyenyeri Old Trafford.
Marcus Rashford rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Manchester United akomeje kugaragaza ko asigaye ameze neza cyane bitewe n’uko uyu musore w’imyaka 25 adasiba gutsinda igitego muri buri mukino.

Marcus Rashford uri gutsinda ubutinsa mu gihe nta cyo United ikoze ashobora gusohoka muri iyi kipe

Rashford kugeza ubu amaze gutsinda igitego mu mikino 8 yikurikiranya akinira Old Trafford ibintu byaherukaga gukorwa na Wayne Rooney muri 2010, Rashford amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 6. Marcus Rashford niwe umaze gutsinda ibitego byinshi kurusha undi mukinnyi wese muri Championa eshanu zikomeye ku mugabane w’Iburayi.
Ten Hag yashimangiye ko Marcus Rashford ntaho azajya nubwo ageze mu mezi ye ya nyuma ku masezerano ye , Hag yagize ati ” Ni umukinnyi mwiza ngenderwaho nta bwo yagenda. Kuva mu mpeshyi ishize gahinda jwari ukomwongerera amasezereno”.

Marcus Rashford kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 15 atanga n’imipira ivamo ibitego itandatu kuva uyu mwaka w’imikino wa 2022- 2023 watangira.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abanyarwanda bagiye kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu nganda zirenze ku isi mu mideri

Breaking news: Morocco nyuma y’igikombe cy’isi yatangaje ko itazitabira CHAN uyu mwaka -shira amatsiko