in

Imbamutima za Mugisha Bonheur (Casemiro) kuri APR FC

Mugisha Bonheur [Casemiro] yashimiye APR FC kuba yaramuhaye amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye bikaba bimugejeje ahantu heza.

Ni nyuma yo gusinyira ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya yanamaze kumwerekana nk’umukinnyi wayo mushya mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bonheur yagize ati “yari imyaka 2 myiza nishimyemo, APR FC mwarakoze cyane kumpa amahirwe yo kugaragaza icyo nshoboye. Amahirwe masa mwa Ntare mwe.”

Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye muri APR FC y’imyaka 2, yamusabye kongera amasezerano ariko we arabyanga abasaba ko yajya hanze kugerageza amahirwe.

Al Ahly ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya ikaba yarabengutse uyu mukinnyi w’umunyarwanda ukiri muto utanga icyizere mu minsi iri imbere, ni nyuma yo kwitwara neza muri ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ntabwo ari yo yonyine yamushakaga kuko n’ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia yari yamwoherereje ubutumire ngo abe yajyayo gukora ikizami cy’ubuzima ariko we akaba yahisemo kwerekeza muri Libya.

Naramuka asinye azaba abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri iyi shampiyona ya Libya, ni nyuma ya Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon.

Mugisha Bonheur yakuriye muri Heroes FC, aza kwerekeza muri Mukura VS yavuyemo muri 2021 yerekeza muri APR FC yasinyiye imyaka 2 akaba yari ayisoje ahitamo gutandukana n’iyi kipe yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 itabakoresha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kibeho: Umugore arakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 amuziza ibishyimbo

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abana bazize impanuka y’ubwato mu mugezi wa Nyabarongo -AMAFOTO