Klyian Mbappé rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Paris Saint Germaine yatangaje ko atitaye ku bikorwa we afata nk’ibyimburamukoro umuzamu wa Argentina yagiye akora nyuma y’igikombe cy’isi.
Nyuma y’uko Argentina itsinze Ubufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi hitabajwe penaliti ikayitsinda 4-2. Emiliano Martinez umuzamu wa Argentina bageze mu rwambariro rw’abakinnyi yatangiye kuririmba indirimbo yishimira intsinzi bagize ariko nyuma asaba bagenzi be gufata umunota wo kwibuka Mbappe na bo barabimwubahira bafata uwo muto.
Na nyuma ubwo abakinnyi ba Argentina bari mu karasisi ko gutembereza igikombe cy’isi mu mujyi wa Beuno Aires, Emiliano Martinez yongeye kugaragara afashe igipupe gifite ishusho ya Mbappe. Abantu benshi bakomeje kwibaza igitera uyu muzamu gusomborotsa Mbappe kandi yaramutsinze Ibitego 3 na penaliti mu mukino umwe.
Mu ijoro rya keye ubwo Paris Saint Germaine yarimaze gutsinda Strasbourg ibitego bibiri kuri kimwe harimo igitego cya penaliti Mbappé yatsinze ku munota wa 96 kikabahesha intsinzi. Itangazamamukuru ryegereye Mbappé rimubaza uko yakiriye ibikorwa bya Emiliano Martinez umuzamu wa Argentina byafashwe n’abenshi nk’ubushotoranyi, maze Mbappé abasubiza ko atajya yita ku bintu nka biriya kuko abona ko ari ibikorwa by’imburamukoro.
Mbappé mu magambo ye yagize ati ” Uko yishimira igitego ntago ari ibibazo bindeba(avuga Martinez). Ntago jya ntakaza imbaraga zange izo arizo zose ku bintu bidafite icyo bimaze. Ikigenzi kuri nge ni ugutanga ibyo nshoboye ku ikipe yange”. Mbappé yongeyeho ko we n’abagenzi be bategereje Lionel Messi akava mu biruhuku bakaza bagafatanya gushakira ibitego n’intsinzi Paris Saint Germaine.