in

Imana yongeye gukorera igitangaza undi muryango w’umu pasiteri (AMAFOTO)

Umuryango w’umuvugabutumwa Pastor Rev.Dr  Wisdom Asefole n’umufasha we Ufuoma bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka abana batatu b’impanga bari bategereje imyaka irenga 23 barabuze urubyaro.

Abo mu muryango w’uyu muvugabutumwa n’abo ayobora mu itorero basangije ibyishimo byabo imbaga y’abantu ku rubuga rwa facebook ,bagaragaza ko bashimishijwe n’umugisha Imana yahaye Pasiteri wabo.

Uwitwa Blessing Ugbede yagize ati:” Nyuma y’imyaka 23 yo gutegereza bihanganye kandi bizeye Ipaki y’umugisha wabo irangiye ihageze , Ese Imana yacu si iyo kwizerwa? Nshuti zanjye mumfashe duhe Imana icyubahiro kubwa pasiteri wanjye n’umufasha we mwiza”

Dr Wisdom usanzwe ari umuyobozi w’itorero Chariot of God’s Fire and Healing Church riherereye Ofor-Udu, Delta State mu gihugu cya Nigeria n’umufasha we bibarutse kuwa kane tariki 2 Werurwe 2023 .

Babyaye impanga eshatu nyuma y'imyaka 23 yo gutegereza
Babyaye impanga eshatu nyuma y’imyaka 23 yo gutegereza
Umu pasiteri n'umufasha we bibarutse nyuma y'imyaka 23 bategereje
Umu pasiteri n’umufasha we bibarutse nyuma y’imyaka 23 bategereje

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Elsa ni keza ntaho ahuriye n’amadayimoni” Ifoto ya Mutesi Jolly arikumwe na Elsa yazamuye amarangamutima y’abafana

Yajyanye ubwibone baramukosora! Wa mukobwa wamenyekanye mu gikombe cy’isi yageze i Paris benengango baramwemeza