in

“Imana yamumpaye ni yo yamwisubije” Amarangamutima y’umubyeyi wa Yanga mbere y’uko ashyingurwa mu cyubahiro

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 28 Kanama 2022 nibwo habaye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Yanga witabye Imana azize uburwayi bw’umwijima.

Muri uyu mugoroba umubyeyi wa Yanga witabye Imana yavuze iko Imana yamumuhaye yamwishubije kandi anezezwa no kuba umuhungu we yaratashye amaze kwakira umwami Yesu.

Ati “Imana yamumpaye ni yo yamwisubije. Mpagaze aha nshima Imana ko napfukamye igihe kirekire mpora ndizwa n’umwana wanjye ko akora ibintu bitanshimisha, nkavuga ngo Mana uzampe Tom mbona avugira Imana, nejejwe n’uko atabarutse avuga Imana, ndishimye cyane kandi nongeye gushimira abantu bambaye hafi cya gihe maze kumva ikibazo kibaye, abashoboye kuntabara Imana ibahe umugisha.”

Uyu mubyeyi kandi akomeza ashimira abamubaye hafi ubwo uyu umuhungu we yari arwariye muri Africa y’Epfo akaza no gupfirayo.

Nkusi Tomas wamamaye nka Yanga mu gusobanura filime mu kinyarwanda yapfuye tariki ya 17 Kanama 2022 azize uburwayi bw’umwijima muri Africa y’Epfo aho yari yaragiye kwivuriza.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwiza na Alyn Sano mu byamamare byari byitabiriye igitaramo cya Rusine (Amafoto)

Amafoto; Amavubi yakoze imyitozo y’agatangaza yitegura Ethiopia