Amafoto; Amavubi yakoze imyitozo y’agatangaza yitegura Ethiopia

Nyuma yo kunganya na Ethiopia mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Africa cy’abakina imbere mu bihugu bakomokamo, Amavubi yahise agaruka mu Rwanda ahita yerekeza Huye aho yahise atangira imyitozo mubrwego rwo kwitegura.

Kuri iki cyumweru nibwo Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura iyi kipe ya Ethiopia bahatanye mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.