Bwiza na Alyn Sano mu byamamare byari byitabiriye igitaramo cya Rusine (Amafoto)

Mu ijoro ryakeye nibwo habaye igitaramo cy’urwenya kizwi nka Seka Live kiba buri mpera y’icyumweru cyanyuma cy’ukwezi.

Kuri iyi nshuro Rusine yari umunyarwenya mukuru muri iki gitaramo cy’urwenya cyiswe ‘Inkuru ya Rusine’

Iki gitaramo cyamamajwe mu buryo budasanzwe cyari cyitabiriwe na bamwe mu bantu bazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Abo bantu barimo Japhet na Etienne, Juda Muzik, Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda 2022, Peace Jolis, Alyn Sano, Nkusi Arthur, Uhujimfura Claude, Bwiza, Dr Kintu, Ariane, Kazeneza Marie Merci witabiriye Miss Rwanda 2022.

Muri iki gitaramo kandi harimo Rukundo Arnold [wamamaye nka Shaffy muri sinema], Brenda wa Power Fm, Ruti Joel, Fiona Muthoni Ntaringwa, Cyuzuzo Jean d’Arc n’umukunzi we n’abandi.

Amafoto