in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE

‘’Imana yakoze ibikomeye “Ya couple imiryango yarwanyije birangiye bakoze ubukwe

Rutayomba jack n’umufasha we kenia bakoze ubukwe nyuma y’igihe kinini imiryango bavukamo yarabataye ,benshi mu muryango barwanyije Jack nyuma yo guhura n’ikibazo akaza kurwara ndetse akaba ari paralize uruhande rumwe.

Mu guhura n’ikibazo cyo kurwara umukobwa bakundana kenia yafashe icyemezo aza ku murwaza dore ko jack nta wundi muntu yarafite muricyo gihe cy’uburwayi bwe.

Mu kubana kwabo imiryango umukobwa avukamo ntabwo yabyumvaga ukuntu agiye kubana na Jack ufite uburwayi bumeze gutyo aho benshi bagiye barwanya ko kenia y’abana na jack gusa kenia yaretse byose asanga urubavu rwe .

Mu nkuru yabo y’urukundo Jack avuga ko bakundaniye kuri facebook aho kenia yabonye ifoto ya jack akaza kumusaba ubushuti ndetse bakomeza kuvugana bigera aho bategura umunsi wo guhura.

Mu guhura kenia ntabwo yabyakiriye ako kanya ko jack bavugana afite ubumuga gusa nyuma Jack yamusabye ko yamutekera umukunzi we arabikora birangira kenia agumye aho kuko yabonaga jack nta kintu yabasha kwikorera bitewe n’uburwayi bwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bambaye nk’abayisilamu, Anita Pendo, Gitego na Dj Bissosso basusurukije abafana | Anita Pendo yanyujijemo aranatwerkinga (Amafoto + video)

Umuhanzikazi Ariel Wayz yagaragaye yahuje urugwiro na mugenzi we Bushali (Videwo)