in

Imana yahise ibitwarira! Abantu bari mu mubatizo bagwiriwe n’urusengero bamwe bahita bitaba Imana -AMAFOTO

Igisenge cy’urusengero mu gihugu cya Mexico cyagwiriye abantu bari mu muhango wo kubatizwa, 10 muribo bahita bahasiga ubuzima.

Urusengero rwo mu mujyi wa Ciudad Madero muri leta ya Tamaulipas igisenge cy’urusengero cyahanukiye abantu bari mu muhango wo kubatizwa 10 muribo bahasiga ubuzima harimo n’abana ndetse abandi benshi barakomereka.

Nyuma y’uko urusenge rwahanukaga, inzego z’ubutabazi zahise zihutira gutabara abari muri uwo muhango ariko ku bw’amahirwe make abantu 10 bahasiga ubuzima nk’uko umuyobozi wa Leta ya Tamaulipas yabyemeje.

Abarenga 60 nibo bamaze kumenyekana ko bakomerekeye muri iyi mpanuka nk’uko ikinyamakuru Aljezera kibitagaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe hano mu Rwanda yamaze gusinyira Radio 1 iyoborwa na KNC

Gatsibo: Umubyeyi yasanzwe mu nzu iwe yatemaguwe hakekwa uwamwishe