Amashimwe ni yose k’umuryango w’umunya Nigeria Nliam Amara Agbai, wibarutse abana b’impanga 2 ,nyuma y’imyaka 20 y’urushako ariko yarabuze urubyaro adasiba gutakambira Imana uko bwije n’uko bucyeye.
Binyuze kuri Facebook ,abo mu muryango w’uyu mukobwa barimo Austin BenEmy Aliba basangije inkuru nziza abantu , aho Austin yagize ati:” Icyo navuga ni uko Imana ibaho ,nyuma y’imyaka 20!! Imana irahebuje!!, Nliam Amara Agbai (wibarutse) inkweto zo kubyinana zirateguye”
N’abandi batandukanye bagiye batanga ishimwe ku mana bavuga ko ikinanira Imana ari ikitabaho ,ko nabo Imana ibaremeye amashimwe ikabaha umugisha w’abana b’impanga nyuma 20 yo gutegereza.