Nyuma yo gutangaza ko u Rwanda rurakirira Benin kuri Sitade yo muri Benin, CAF yamaze kwemeza ko umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda.
Cyari ikibazo gikomereye u Rwanda kubona tumaze kwakira inama ya FIFA tugahita tujya kwakirira umukino kuri Sitade itari iyacu ariko inzego zose zafatanyije birangira CAF yemeje ko Benin igomba kuza mu Rwanda igitaraganya gukina umukino wo kwishyura uzaba tariki 27 Werurwe 2023.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Benin yari buhaguruke I Cotonou mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubwo bivuze ko iragera mu Rwanda mu masaha make ari imbere hatagize igihinduka.
Umukino ubanza wabereye mu gihugu cya Benin bigoranye cyane ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ibona inota rimwe ariko yabanje igitego cya Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda kiza kwishyurwa nyuma yo guhabwa ikarita itukura ya Hakim Sahabo umukino urangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.