Hari ku ya 17 Kanama 2022 nibwo umuhanzi Burabyo Dushime Yvan wamamaye nka Yvan Buravan yitabye Imana. Iyi ni itariki itazasibangana ku Babyeyi ba Yvan, abavandimwe be, abo mu muryango we, inshuti ze, umukunzi we ndetse n’abafana be muri rusange.
Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022, amezi 2 arashize neza Yvan Buravan yitabye Imana. Chiffa Marty, umukunzi wa Yvan Buravan yagize ibyo atangaza.
Abinyujije kuri story ya instagram ye, Chiffa Marty yerekanye kamwe mu gace k’amashusho yafashe ubwo yari kumwe na Yvan Buravan mu modoka maze agaherekesha amagambo agira ati « Hey baby Imana ikurinde ».
Amahoro nitwa Munyankindi Erasme José ndi ngaha mu Rwanda ndumuririmbyi wa Karaoke Night nkaba numufana wa Yvan Buravan mbere ngira nihanganishe Umuryango wa Yvan Buravan abavukanyi biwe abo mu muryango wiwe bose nabafana biwe nanjye ndimo nukuri bamwe muri twebwe ntabwo turakira urupfu rwiwe biragoye cane kuko twari tukimukunze tukimukeneye tukimutezeho vyinshi ariko Imana yamukunze kuturusha iramudutwara gusa ntabwo tuzamwibagira narimwe.Ndasaba abafana twese ba Yvan Buravan yuko twasura Umuryango wiwe yasize tukabaremesha nukuri jewe ndavyifuza.Ndihanganisha incuti za Yvan Buravan nuwo bari kuzorushingana nukuri bakomere.