Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Ngamba akagari ka kazirabonde, umugabo yishe umugore we hanyuma nawe ariyahura ndetse asiga yanditse urwandiko rw’ibyo bapfuye ndetse n’abazatwara imirima yabo.
Nkuko tubikesha umutarage utuye muri uyu murenge, yatubwiye ko uyu mugabo yanditse ko igitumye amwica ari uko yamucaga inyuma, nta mugaburire, akamutuka ndetse arangije yandikamo ko hari umugabo abereyemo ideni ko bazagurisha imyumbati iri mu nzu bakamwishyura, agabanya abana be imirma, avuga abana bazamushyingura, ndetse mu gusoza yandikaho ngo Imana iduhe iruhuko ridashira.
Uyu mugabo yahise yambara ikote ndetse yambara neza imyenda yari afite hanyuma akubita agafuni umugore we arangije afata rwa rwandiko yari yanditse arushyira ku mugore we nawe ajya mu nzu yo murugo ariyahura.
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu karere ka kamonyi yahise itangiza iperereza kuri uru rupfu.