in

Abapilote barwaniye mu ndege batwaye bibaviramo kubona ibihano bikakaye

Abapilote babiri bahagaritswe mu kazi nyuma yo kurwanira mu ndege, ibintu bitishimiwe n’abakoresha babo bahitamo kuba babahaye akanya ko kwitekerezaho kubera amakosa yabo bakoze.

Aba bapilote bari abakozi ba kompanyi y’Ubufaransa yo gutwara abantu mu ndege, Air France aho barwaniye aho baba bari iyo batwaye indege.

Nkuko La Tribune dukesha iyi nkuru ibitangaza, ni uko Kapiteni w’indege yarwanye n’umwungiriza we nyuma yo guterana amagambo.

Iki kinyamakuri gikomeza kivuga ko aba bapilote bari batwaye indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 yavaga i Genève mu Busuwisi yerekeza i Paris mu kwezi kwa gatandatu.

Ubwo imirwano yari irimbanyije bamwe mu bakozi bo mu ndege baratabaye nyuma yo kumva intambara yabaye intambara mu cyumba cy’abapilote.

Nyuma yo guhosha iyo mirwano, abo bapilote bahise batandukanywa bya ako kanya umwe ajya ahawenyine nuko maze undi akomeza gutwara indege arinzwe na bagenzi be.

Kompanyi ya Air France aba bapilote bakoreraga yabwiye itangazamakuru ko iyi mirwano yabaye itagize icyo ihungabanya mu rugendo rw’iyi ndege bari batwaye.

Nyuma yo gukora ayo mahano aba bapilote bahise bahagarikwa mu kazi ko kugurutsa indege mu kirere icyo ari cyo cyose.

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Imana iduhe iruhuko ridashira” Kamonyi:Umugabo yishe umugore we nawe ahita yiyahura asiga yanditse ubutumwa

Burya ntago yahukanye Weasel yavuze impamvu yazanye Teta Sandra mu Rwanda