in

Ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona: Ikipe ya myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Mangwende yabonye inota rimwe bigoranye (video)

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Imanishimwe Emmanuel wamamaye ku izina rya Mangwende uri gukina muri Shampiyona y’igihugu cya Marocco mu ikipe ikomeye cyane ya AS FAR RABAT mu ijoro rya keye baguye miswi n’ikipe ya WYDAD AC.

Ikipe ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari yakiriye ikipe ya WYDAD AC ku kibuga cyayo maze iyi kipe iri kumwanya wa kabiri ibanza igitego AS FAR RABAT ku kigombora biba ingora Bahizi gusa yokomeje gukoresha imbaraga zose zishoboka kugira ngo irebe ko yagombora igitego yari yatsinzwe maze kubwa mahirwe ku munota wanyuma w’umukino ibona igitego cyo kwishyura.

Iki gitego cyatumye ikipe ya AS FAR RABAT ikinamo umukinnyi w’umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel Mangwende iguma ku mwanya wa mbere aho irusha WYDAD AC inota rimwe gusa bivuze ko iyo itakaza uyu mukino bariguhita itakaza n’umwanya wa mbere.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuse ni isaha itaragera? Umusore warugiye gupfa yishwe n’impanuka yatabawe na Malaika(Videwo)

N’inyamanswa mu zindi: Umugabo w’imyaka 27 yishe umwana we w’amezi 8 amunize amuziza ikintu cyateye benshi agahinda