in

Ikirego cyaregwagamo Nel ngabo na Kina Music hamenyekanye umwanzuro w’urukiko

Mu rubanza rw’Ubujurire rwaregwagamo Kina Music Ltd iyoborwa na Ishimwe Clement ndetse n’umuhanzi Nel Ngabo ufashwa n’iyi kompanyi, Urukiko rwaje kugira ibyo rwanzura rushingiye ku kirego.

Iki kirego gishingiye ku mashusho y’indirimbo ‘Sawa’ ya Nel Ngabo usanzwe afashwa na Kina Music, aho uwitwa Kwizera Elysee yareze iyi Kina Music na Nel Ngabo ko mu mashusho yayo bakoresheje ibihangano bye by’ibishushanyo, amashusho yiyo ndirimbo yafatiwe muri eagle view hotel.

Uyu Kwizera Elysee yareze aba bombi (Kina Music na Nel Ngabo) ko bakoresheje ibihangano bye mu nyungu zabo nyamara atabibahereye uburenganzira.

Mu kuburana, Me Habakurama, yavuze ko ubuyobozi bw’iriya hotel butigeze bushyiraho imbago ngo bugire icyo bubuza Kina Music n’Umuhanzi, gufata mu mashusho yabo.

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi cyasomwe mu kwezi gushize, tariki 23 Nzeri 2022, rwanzuye ko ikirego cy’uregwa kidafite ishingiro, rutegeka ko hakomeza kubahirizwa icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwakijije urubanza bwa mbere.

Urukiko rwategetse ko urega yishyura indishyi y’ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe (Kina Music na Nel Ngabo) ku bwo kubashora mu manza bitari ngombwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:dore ibitangaza umunyamakuru wa Radio10 yakoze Arsenal imaze gutsinda

Bari mu cyumba ku gitanda kimeze neza Clapton Kibonke madamu we amukoreye agashya ku munsi w’isabukuru ye