in

Ikipe yose iruzuye! Rwatubyaye Abdul, Onana na Ndizeye Samuel bakoranye imyitozo na bagenzi babo bagaragaza urwego rwo hejuru bishimisha Haringingo uri kwitegura guhatana na APR FC

Nyuma w’amakuru yari amaze iminsi avugwa muri Rayon Sports, abakinnyi banshitsemo ibice aho hari bamwe banze kujya i Huye kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 kuri sitade ya Huye.

Byavuzwe ko abakinnyi barimo nka Rwatubyaye Abdul, Leandre Willy Essombe Onana Onana, na Ndizeye Samuel bagiye nyuma y’abandi maze Perezida w’ikipe Uwayezu Jean Fidel abanza kwanga ko bazakina uyu mu kino, gusa baje kubabarirwa doreko banagaragaye mu myitozo ya nyuma iyi kipe yokoreye muri sitade ya Huye.

Yari imyitozo yakurikiwe na Uwayezu Jean Fidel, aho abakinnyi bari bafite akanyamuneza ndetse bagaragaza urwego rwashimishije umutoza Haringingo Francis.

Nyuma y’imyitozo, umutoza Haringingo yavuze ko yishimiye uko imyitozo ya nyuma yo kwitegura APR FC yagenze ndetse abakinnyi be bose bari mu mwuka w’umukino.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukozi wa Radiyo ikunzwe hano mu Rwanda yabatuye Mudasobwa ya Sebuja anyarukira kuri RIB kubera akarengane yakorewe na nyiri iyi Radiyo

Yumvaga ibyo Pamela yamurushije! Amashusho agaragaza inkumi y’ikizungerezi yo muri Uganda igirana ibihe byiza na The Ben ndetse n’umugore we Uwicyeza Pamela – VIDEWO