Kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe y’igihugu y’abagande(Uganda Cranes) yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Ghana, umukino waje kurangira ari ubusa ku busa. Muri uyu mukino nkuko byagaragajwe n’amashusho ikipe y’igihugu ya Ghana yaje gutsinda igitego cyagaragaye ko aricyo ariko kiza guhakanwa n’umusifuzi. Kurubu rero ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Ghana bukaba bwashoye ikirego muri FIFA cy’uko umukino wasubirwamo.
Nkuko yabitangarije kuri radio, umuvugizi wiri shyirahamwe yagize ati:” La Fédération de football du Ghana , en tout cas, ne va pas s’empêcher. Et elle a demandé à la FIFA de revenir jouer le match contre l’Ouganda samedi pour les fautes d’arbitrage. Les images sont claires. Richmond Boakye, ex Elche, a marqué en position légale. En outre, ils réclament donc a ce que le match soit répété.”
Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ntiribuze gutuza bitewe n’amakosa nkariya. Basabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kongera gukina umukino na Uganda bitewe n’ikosa ry’imisifurire. Amashusho arahari. Richmond Boakye wakiniraga Elche yatsinze igitego, ni kubwizo mpamvu turi gusaba ko umukino usubirwamo.”
Tukaba dutegereje kureba icyemezo cya FIFA, kuko umukino ushobora gusubirwamo n’ikipe y’abagande ikaba yawutsinda.