in ,

Neymar ubugome bwa nyuma ashaka gukora FC Barcelona byatuma izina ryayo risibangana burundu muri ruhago

Image result for coutinho and neymar
Neymar na Coutinho

Nubwo FC Barcelone ntako itagize ngo yiyubake igura Ousmane Dembele nyuma y’igenda ryatunguranye cyane rya Neymar,nyamara abayobozi n’abafana b’iyi kipe babajwe bikomeye no kubura umusore Philippe Coutinho batangagaho amafaranga menshi agera kuri miliyoni 130 z’amayero nyamara ubuyobozi bwa Liverpool bwanga gutanga uyu musore nubwo amakuru avuga ko ikipe ya FC  Barcelone ikiri gushaka uyu musore cyane dore ko no mu kwa mbere bazongera kumwirukaho.

Nyamara nk’uko ikinyamakuru Catalan sport kibitangaza,Neymar yaba yarasabye uyu musore bakuranye ndetse bakinana no mw’ikipe y’igihugu ya Bresil ko yamusanga muri Paris Saint Germain dore ko n’ikinyamakuru L’Equipe cyemeza neza ko yaba yarasabye perezida wa PSG,Nasser Al-Khelaifi ko yazana Coutinho muri iyi kipe.Mu myitozo ya Bresil,Neymar yaba yarabwiye uyu musore w’imyaka 25 ati “Ntuzasinye muri Barca uko byagenda kose” nkuko ikinyamakuru Catalan Sport gikomeza kibyemeza neza.

Igenda rya Neymar ryaciye intege ikipe ya FC Barcelone cyane,kubera PSG yashoboye kuyikuramo umukinnyi ngenderwaho cyane,ariko byaba bibi kurushaho Phillipe Coutinho aramutse asinyiye PSG n’ukuntu Barca yamwirutseho cyane.Ni nyuma y’aho muri icyi cyumweru gishize asabye UEFA gukura Barca muri Champions League kubera ikibazo cy’amafaranga y’agahimbazamusyi atarishyuwe se umubyara nyuma y’amasezerano bari bafitanye na Barca.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe y’igihugu ya Uganda ibonye amahirwe azatuma yerekeza mu gikombe cy’isi 2018

Impamvu nyamukuru Safi ari kugaragara atari kumwe n’umugore we Yudita kandi barajyanye yamenyekanye