in

Ikipe y’Igihugu U23 yerekeje muri Mali iherekejwe n’abanyamakuru bakomeye n’umutoza w’Amavubi makuru

Umunyamakuru Kayiranga Ephraim ukorera Radio na Flash TV na Mugaragu David ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ berekeje mu gihugu cya Mali aho baherekeje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 23.

Amavubi yarahagurutse Saa Saba n’iminota 45 z’igicuku agera i Addis Saa Kumi n’imwe n’iminota 55 za Ethiopia.

Saa Yine n’iminota 44 z’i Addis nibwo Amavubi arakomeza urugendo, agere i Bamako Saa Munani n’iminota 40 zaho.

Ku gicamunsi cy’ejo nibwo Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yakoreye imyitozo ya nyuma mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Mali aho izakinira umukino wo kwishyura n’iki gihugu mu gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Maroc.

Ni imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuva Saa Sita kugeza Saa Munani zo ku wa Mbere.

Abakinnyi bose bakoze iyi myitozo usibye Nsabimana Denis wavunitse mbere y’umukino ubanza ibihugu byombi byanganyijemo igitego 1-1 ku wa Gatandatu, akaba atajyanye n’abandi.

Umutoza mukuru Rwasamanzi Yves yahagurukanye abakinnyi 24 .

Umutoza wungirije w’Amavubi makuru Jacint Magriñá ari kumwe n’iyi kipe ndetse yajyanye nayo nyuma y’uko amaze iminsi abafasha.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri b’abanyeshuri ba Kicukiro bagaragaye babyina bambaye imyenda y’ishuri

Muhanga:Biteye agahinda Umusore yapfiriye muri Pisine arohamye mu kirori k’isabukuru