in

Ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo gutsindwa yasuwe ahabwa ubutumwa _ AMAFOTO

Ikipe y’igihugu Amavubi irikubarizwa muri Ethiopia yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu abaha impanuro.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde, yasuye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ku mugoroba wo kuri icyi Cyumweru, nyuma y’uko yari imaze gutsindwa na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye mu Mujyi wa Adama.


FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yanditse ko Ambasaderi yasuye abakinnyi maze akaba ubutumwa bwo kubifuriza intsinzi ndetse ko n’abanyarwanda babari inyuma.
FERWAFA yanditse iti: “Kuri uyu mugoroba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia yasuye Abakinnyi maze abaha ubutumwa bwo kubifuriza intsinzi anababwira ko Abanyarwanda bose babashyigikiye, babari inyuma maze abasaba gukomeza umurava no guharanira ishema ry’Igihugu”.


Biteganyijwe ko Amavubi afata indege ejo kuwa mbere akerekeza muri Benin gukina n’icyo gihugu umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

U Rwanda rwaje mu bihugu 10 by’Afurika byasuwe cyane kurusha ibindi

Erick yananiwe kuvuga abahanzi bane baririmba gakondo