Harabura amasha make ngo ikipe y’igihugu Amavubi icakirane na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo #CHAN2023
Uyu mukino uri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 kuri Sitade ya Karere ka Huye ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi.
Uyu mukino azaba ari uwo kwishyura dore ko ubanza banganyije ubusa ku busa muri Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa.
Kuri ubu Amavubi arasabwa gutsinda kugira ngo abone itike yo kujya muri Chan2023, iyo akaba ari nayo mpamvu umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi azakina yataka.
Dukurikije imyitozo umutoza Carlos Alós ari gukoresha abakinnyi azakina sisiteme ya 4 4 2 nkuko bari kugenda bakina mu myitoza.
Nyuma yo kureba imyitozo hano hari ikipe y’abakinnyi 11 beza bazabanza mu kibuga ku kigero cya 95%.
Ntwari Fiacre
Serumogo Ally
Niyomugabo Cloude
Rwatubyaye Abdul
Niyigena Clement
Mugisha Bonheur
Nishimwe Blaise
Niyonzima Olivier Sefu
Niyonzima Haruna
Ndayishimiye Dominique
Tuyisenge Jacques