Ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura imikino ya gicuti izabafasha gutangira neza shampiyona, yavunikishije abakinnyi bayo bagera kuri 7.
Ku ikubitiro umukinnyi wo hagati, Rafael Osaluwe Olise niwe wabanje guhura n’ikibazo k’imvune mu mu kino wa gicuti wabaye mu mpera z’ukwezi dusoje.
Abandi bakinnyi ba Rayon Sports bavunitse ni Ngendahimana Eric Mucyo Didier Junior, Rudasingwa Prince ukina asatira, Nishimwe Blaise, Hakizimana Adolphe.
Muri abo bakinnyi hiyongeraho Hirwa Jean de Dieu wari umaze iminsi mu kizami cya Leta, akaba atazagaragara ku mukino w’ejo bafitanye na Musanze Fc.
Rayon Sports ikaba ifite umukino wa gicuti ku munsi w’ejo, aho uzabera ku sitade ya Kigali i Nyamirambo ku itara saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.