in

Ikipe ya Rayon Sports yashyize umukinnyi wa kabiri ahagaragara nyuma ya byinshi abafana barimo kwishyuza ubuyobozi

 

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize ahagaragara umukinnyi wa kabiri nyuma ya Simon Tamale baheruka gutangaza mu munsi ishize.

Mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje kumugaragaro ko Simon Tamale umuzamu ukomoka mu gihugu cya Uganda yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe.

Nyuma yaho ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidel baje gutangaza ko bagiye kujya bashyira umukinnyi umwe umwe ahagaragara none kuri uyu wa kabiri batangaje kumugaragaro ko Mitima Issac yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe.

Biteganyijwe ko vuba bidatinze baraza gutangariza abakunzi ba Rayon Sports ko bamaze gusinyisha nubundi Serumogo Ally ndetse na Bugingo Hakim kuko amakuru ahari avuga ko nabo byamaze kurangira.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hateye ubwuzu: Ihere ijisho amashusho y’uburyo ahantu Makanyaga Abdul agiye gukorera igitaramo hameze (Video)

Breaking news: Rayon Sports yaguze umukinnyi wayizongaga mu ikipe ya Kiyovu Sports – AMAFOTO