in

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi wa mbere mpuzamahanga wari uri kubica bigacika mu gihugu cya Uganda [Ifoto]

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kugura abakinnyi bakomeye bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino. Iyi kipe yamaze kumvika n’umukinnyi ukomeye wari uri kwigaragaza mu gihugu cya Uganda.

Ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe ya APR FC zizasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika, zisigaje iminsi igera kuri 14 gusa zikaba zamaze gutanga urutonde ntakuka rw’abakinnyi ndetse n’abatoza zizakoresha muri iyi mikino iteganyijwe gutangira mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Amakuru YEGOB twamenye kandi yizewe dukura mu ikipe ya Rayon Sports irimo gukora ibintu bucece, ni uko yamaze kumvikana n’umukinnyi mushya witwa Ibrahim Orite wakiniraga ikipe ya Vipers SC yo mu gihugu cya Uganda. Uyu mukinnyi ateye ubwoba cyane kuko no mu ikipe y’igihugu ya Uganda arahamagarwa cyane.

Ibrahim Orite yavutse tariki 28 Nyakanga 1998, afite imyaka 24 kugeza ubu. Uyu mukinnyi akina ataha izamu aciye ku mpande ndetse ashobora no gukina mu kibuga hagati dore ko akunda gukoresha ukuguru kw’iburyo cyane.

Uyu mukinnyi igikomeje kumukurura cyane ni Joachiam Ojera wavuye mu gihugu cya Uganda atavugwa cyane ariko kuva yagera muri Rayon Sports yagaragaye ahantu henshi ndetse nawe ngo arabona ari ho hantu hamufasha kuba yakerekeza mu makipe akomeye cyane kurusha iyo yari arimo cyane ko igiye no gukina imikino nyafurika.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu we ni karaha butakataka: APR FC imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye cyane w’umunyamahanga (Amafoto)

Buri cyumweru azajya yinjiza amamiliyoni menshi: Hamenyekanye amamiliyoni Simba SC izajya uhemba Leandre Essombe Onana