in

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro ukomeye ufatwa nk’uwa mbere ku mwanya we hano mu Rwanda 

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro ukomeye ufatwa nk’uwa mbere ku mwanya we hano mu Rwanda nyuma yo kubabazwa n’ikipe yari arimo.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irambagiza abakinnyi izakoresha umwaka utaha w’imikino, isa nkigeze ku musozo w’iki gukorwa kuko ubona ko yatangiye gusinyisha abakinnyi nubwo hataragira abashyirwa ahagaragara.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda yamaze kumvikana na Serumogo Ally Omar nyuma yo gushimirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports ariko ari we wabigizemo uruhare kubera ko iyi kipe hari ibyo bumvikanye itigeze ishyira mu bikorwa.

Serumogo Ally Omar ukina aciye kuruhande rw’iburyo arinda izamu, yapfuye na Kiyovu Sports ko umwaka ushize yayisinyiye amaserano y’imyaka 2 ahabwa igice cy’amafaranga kuyo bari bemeranyijwe ariko iyi kipe iragenda iterera agati mu ryinyo none uyu musore yasabye ko batandukana akajya gushakira mu yindi kipe ikomeye imuha ibyo yifuza kandi imunyuze

Amakuru yizewe ahari avuga ko Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2023, Serumogo agomba kuba yamaze gushyira umukono kumasezerano mu ikipe ya Rayon Sports yari yasabye Milliyoni zigera kuri 20 bishoboka ko bamaze kubyumvikana umwaka utaha akaba azakinira ikipe ya Gikundiro.

Ikipe ya Rayon Sports izakina imikino ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro, irabura iminsi igera kuri 7 kugirango itange urutonde rw’abakinnyi n’abatoza izifashisha muri iyi mikino mpuzamahanga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakipe azamwumva: Ibya Kylian Mbappe byamaze kurangira muri Paris Saint Germain

Hagaragaye ukuntu imodoka yari itwaye Pastor Théogene yashengaguritse bikomoye cyane – AMAFOTO